Abayobozi bakuru ba Komisiyo mu mahugurwa ya BRIDGE

Kuva tariki 13 Gicurasi 2013 abayobozi bakuru  ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora bari mu mahugurwa ya BRIDGE abera mu Karere ka Rubavu .


BRIDGE bivuga ‘ Building Ressources  in Democracy, Good governance and  Elections »  ni amahugurwa agamije kongerera  abayahabwa  ubumenyi mu mitegurire n’imiyoborere y'amatora.
Aya mahugurwa yitabiriwe n'Abakomiseri  bose ba Komisiyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo,
Abayobozi b'amashami na bamwe mu bakozi  bakorera mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa Komisiyo y'Igihugu y'amatora.


Muri iki gihe Komisiyo itegura amatora y'Abadepite amahugurwa nk’aya ya BRIDGE azafasha cyane  Abakomiseri bashya ba Komisiyo y' Igihugu y'amatora kumenya neza ubwoko butandukanye bw'amatora ( electoral systems) bukoreshwa hose ku isi, imitunganyirize ya lisiti y’itora n’akamaro kayo mu bikorwa by’amatora, ibikoresho  bikenerwa mu matora, muri rusange akubiyemo ubumenyi bwinshi mu gutegura no kuyobora amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.


Aya mahugurwa yatewe inkunga n'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita  ku  majyambere ( UNDP) akaba ayobowe  n'impuguke muri BRIDGE ( Accredited facilitators)  zikomoka mu gihugu cya Georgia na Nepal.

Mu ijambo yavuze atangiza aya mahugurwa uhagarariye UNDP mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’urwego ruteza imbere demokarasi, batazahwema gushyigikira rukeneye guhora rwubaka ubushobozi bwarwo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof KALISA MBANDA nawe ati ‘’aya mahugurwa azafasha cyane urwego ayoboye, kuko ari umwanya wo kwiga no kwwiyungura ubumenyi mu buryo bwo gutegura no kuyobora amatora.



Amasomo azatangwa muri iki cyiciro harimo :

1.    Kumenya amavu n’amavuko ya BRIDGE ( Background to BRIDGE Project )

2.    Amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure ( Free and fair elections )

3.    Amahame agenga imiyoborere y’amatora ( Guiding principles of election management )

4.    Amategeko agenga amatora ( Legal framework)

5.    Ubwoko bw’amatora  ( Electoral systems )

6.    Amakuru yerekeye amatora  n’amahame y’inyigisho z’uburere mboneragihugu ( Voter information / Civic education principles)

7.    Igenamigambi mu matora ( Introduction to planning)

8.    Inzego ziyobora amatora ( Types of Electoral Management Bodies/ EMB’s)

9.    Uburyo bwo gufata ibyemezo ( Decision making process)

10. Amahame yo kuyobora ( Management principles)

11.Uburyo bwo gukemura impaka ( Managing Conflicts )

12.Ingengo y’Imari mu matora ( Budgeting )

13.Akamaro n’inshingano z’urwego rushinzwe amatora ( Functions of EMB’s)

14.Gahunda y’amatora ( Electoral calendar) …

Aya mahugurwa yatangiye tariki 13 Gicurasi 2013 biteganyijwe ko azamara iminsi icumi nk'uko amategeko ya BRIDGE abiteganya,  kuko iminsi y'amahugurwa igennwa hashingiwe ku masomo (Modules) azatangwa , akazasozwa tariki 23 Gicurasi 2013.