Komisiyo y'Igihugu y'amatora yasubitse ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Mu rwego rwo kubahiriza Amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya CoronaVirus, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yasubitse ibikorwa binyuranye biirimo n'ibigendanye n'amatora yo kuzuza Inama njyanama na Komite nyobozi z'Uturere twa Nyanza na Rwamagana .

Usibye ibijyanye n'amatora yo kuzuza,  hari kandi Isuzumabikorwa ry'inyigisho z'uburere mboneragihugu mu ntara byari bitarakorwamo, kimwe n'ibizamini by'abasabye akazi ko gukora 'saisie' ya lisiti y'itora, ibyo byose byari biteganyijwe muri iki cyumweru no mu gitaha.

Ibi bije nyuma y'Amabwiriza yatanzwe na Leta y'u Rwanda ajyanye no kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Coronavirus, hirindwa amateraniro y'ubwoko bwose ahuriramo abantu benshi.