U Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro ry’Abagore bo mu Ishyirahamwe rya za Komisiziyo z’Ibihugu zishinzwe Amatora mu muryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa – RECEF

I Kigali kuva tariki ya 13 kugeza tariki ya 14 Ugushyingo hateraniye inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro ry’abagore yo mu Ishyirahamwe ry’Ibigo biyobora amatora bihuriye mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ‘Reseau de Competences Electorales francophones’ ( RECEF)

RECEF ni ishyirahamwe rya za Komisiyo ziyobora amatora mu bihugu bihuriye mu muryango w’IbihugubikoreshaUrurimirw’IgifaransaOIF.IgitekerezocyogushingaRECEFcyatangiyemu mpera z’umwaka 1990 , ubwo ibihugu byinshi byo muri Afurika ndetse n’iby’uburayi bw’iburasirazuba bikoresha ururimi rw’igifaransa byakoreshaga bwa mbere amatora ashingiye kuridemokarasi.

KumugaragaroRECEFyashinzwemumwaka  w’2000.IrishyirahamweRECEFrigizwe n’ibihugu bivuga igifaransa harimo  n’u Rwanda.

Mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye n’amatora , tariki ya 7 Kamena 2019 nibwo mu gihugu cya Roumanie, abahagarariye ibihugu 21 byo mu ishyirahamwe RECEF bashinze ihuriro rihuza abagore bo muri ‘RECEF’ (Forum des femmes du RECEF.)

Iyi nama yabereye I Kigali ni iya mbere y’iri huriro kuva ryashingwa, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri Solina Nyirahabimana, wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.(MIGEPROF)

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko kuba iyi nama ya mbere y’iri huriro yarabereye mu Rwanda ari uko ibihugu bigize uyumuryango byasanze u Rwanda rumaze gutera intambwe mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire hagati y’abagabon’abagore

" Impamvu ni uko basanze mu bantu batorwa mu Rwanda harimo abagore benshi ndetse no mu miyoborere y’igihugu harimo abagore benshi. Ibyo rero babikoze nko nko kwerekana ko bishimiyekuyikoreramugihugugifiteintambwecyateyemuguhaabagoreuruharemuby’amatora n’iby’ubuyobozi"

Prof Kalisa Mbanda avuga ko gushyira ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu nzego ziyobora amatora ari mu rwego rwo kwimakaza demokarasi kuko iyo abagore barimo bamenya ibibazo byihariye by’abagore , bagashobobora no kubashishikariza kugira uruhare mu matora ndetse no mu miyoborere

Abarimuriiyinamabaturutsemubihugubigerakuri20,basabyekoirihuriroryajyaribahokenshi rigahuza abayobora amatora muri OIF, abagize sosiyete sivile, abanyapolitike ndetse n’abafite uruhare imiyoborerey’igihugu


Kubera ko basanze ihame ry’uburinganire mu bihugu bigize umuryanno w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF batagera kuri 25% batorwa mu Nteko zishinga amategeko, ndetse nomunzegoziyoboraamatoraabagorebaracyaribacye,bemejekobagiyegushyiraimbaragamu kongera abagore mu nzego ziyobora amatora ndetse no mu miyoborere y’igihugu.