Amahugurwa y'abazahugura abandi (ToT) ku matora yo muri Nyakanga 2024 yahuje Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n'abafatanyabikorwa bayo

Mu rwego rwo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu Rwanda muri Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye amahugurwa agenewe abakozi bayo n’abafatanyabikorwa bayo bagira uruhare mu gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora.

Aya mahugurwa yabaye yahuje Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ( MINALOC), Minisiteri y’Uburezi ( MINEDUC ), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) MINUBUMWE, Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire ( GMO), Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Ihuriro ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda,(NFPO), Abahagarariye ingabo na Polisi y’Igihugu, Inama y'Igihugu y'Abagore ( NWC); Inama y'Igihugu y'Urubyiruko( NYC) Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCDP), abahagarariye Imiryango itari iya leta (CSO), n’abandi.

Muri uwo mwiherero haganiriwe ku ngingo zikurikira :

- Iby’ingenzi mu Itegeko n’Amabwiriza agenga amatora

- Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu migendekere myiza y’amatora

- Uruhare rw’abakorerabushake mu matora

- Uburinganire bw’abagabo n’abagore mu migendekere myiza y’amatora

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Madamu Oda Gasinzigwa mu gusoza aya mahugurwa yashimiye abitabiriye, anashimira cyane Inzego baje bahagarariye, abasaba gukomeza ubufatanye mu myiteguro y’amatora cyane cyane mu gutanga inyigisho z’uburerere mboneragihu, kuko iyo mikoranire myiza n’ubufatanye mu gutegura neza, nibyo bizafasha no mu migendekere myiza y’amatora.