Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimiye mu ruhame ababaye indashyikirwa mu mwaka dusoza wa 2015 – 2016.

|   Nec news

Bwana Ruberanziza Jean de Dieu, wahize abandi, yerekana certificate yahawe

Hari mu nama rusange y’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora, iba buri gihembwe yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kamena 2016, aho abakozi batanu (5) ba mbere bashimiwe imbere ya bagenzi babo ndetse n’imbere y’Abagize inama y’Abakomiseri.

Abashimwe bose hamwe ni batanu (5) babaye indashyikirwa kurusha abandi, bahawe certificate hamwe n’ibaruwa ibashimira.

Uwaje ku mwanya wa mbere muri bose ni Ruberanziza Jean de Dieu, ushinzwe amasoko ya Leta muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Abandi bashimwe bakanahabwa certificate ni abakozi icumi (10) bamaze nibura imyaka icumi bakorera Komisiyo.