Itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) zishinzwe kureba niba hazoherezwa Indorerezi mu matora y’Abadepite zasuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Itsinda ryoherejwe n’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) riri mu Rwanda mu rwego rwo kureba niba uyu muryango wazohereza indorerezi z’amatora mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu muri Nzeri  uyu mwaka, ryasuye Komisiyo y’amatora kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2018.

Mu butumwa barimo, abagize iri tsinda ry’inzobere ( Pre-election assessment mission )  bagiranye ibiganiro na  Komisiyo y’Amatora, nyuma bakazaganira n’abafatanyabikorwa batandukanye, n’abandi bagira uruhare mu matora, harimo n’abahagarariye inzego zitandukanye mu gihugu . Muri bo harimo Ministeri zitandukanye, Ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Abahagarariye sosiyete sivile, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n’abandi, .. mu rwego rwo kugirango bumve uko amatora y’Abadepite mu Rwanda ateguye.

Mubyo Izi nzobere mu by’amatora zizitaho, harimo kureba imiterere y’amategeko agenga amatora, imiterere ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, uko ibikorwa bitegura amatora bipanze, ingengo y’imari ikoreshwa mu matora n’aho iva, gahunda y’amatora n’ibikorwa byayo ugereranyije n’igihe gisigaye mbere y’uko amatora agera, ibikoresho by’amatora byabonetse n’ibitaraboneka, uruhare rw’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bagira mu matora, n’ibindi.

Izi ntumwa za AU zizamara icyumweru mu Rwanda, zose hamwe  ni esheshatu (6), ziyobowe na Bwana Guy Cyrille TAPOKO, ‘Head Democracy and Electoral Assistance Unit’ muri Komisiyo ya AU.