Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoze isuzumamigendekere y’inyigisho z’uburere mboneragihugu zatanzwe mu mwaka wa 2019-2020 .

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora zatanzwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (2019-2020) , Komisiyo y’Amatora yahurije hamwe abayagizemo uruhare bose, barebera hamwe uko yagenze ugereranyije n’uko yari yateguwe.

Mu byaganiriweho, hari

- ibikorwa byagezweho,

- ibyiciro by’abahuguwe

- Ibiganiro byatanzwe n’ababigizemo uruhare

- Uburyo bwakoreshejwe mu gutanga izi inyigisho

- Ingengo y’imari yakoreshejwe

Nk’uko byagaragaye, inyigisho zatanzwe zari nyinshi, ibyiciro by’abantu birenga makumyabiri byagezweho kandi bakomoka mu ngeri zose z’Abanyarwanda, basanga ari ibyo kwishimira.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, yasabye abagira uruhare muri izo nyigisho bose gukomeza umurego, asobanura ko demokarasi n’amatora meza bitagerwaho hatabayeho gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu matora ; yongeraho ko kwigisha ari uguhozaho, kugirango uretse namatora yarangiye ko mu minsi iri imbere dufite n’ayandi.

Yibukije iby’amatora y’abunzi agomba kuba mu misi iri imbere n’ubwo icyorezo cya COVID19 cyabangamiye ibikorwa byinshi by’igihugu no ku isi, avuga ko ayo matora ahari, akazakurikirwa n’ay’Inzego z’ibanze ategenyijwe muri Gashyantare – Werurwe 2021.

Abitabiriye inama banagejejweho gahunda y’ibikorwa by’izo nyigisho muri uyu mwaka twatangiye, basabwa kuzazigiramo uruhare nk’uko bisanzwe, mu gihe cyose bizashoboka.