Abakorerabushake mu matora bahuguwe ku buryo amatora y’abunzi azakorwa

Kuva tariki 26 kugeza 28 Gasyantare 2020 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye amahugurwa agenewe abakorerabushake b’amatora mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’abo mu Mujyi wa Kigali, bahugurwa ku Myiteguro y’amatora y’abunzi, imigendekere yayo, baganirizwa no ku myifatire igomba kubaranga mu matora.

Abahuguwe ni abahagararira amatora ku rwego rw’Imirenge , abashinzwe inyigisho z’uburere mboneragihugu ku rwego rw’Umurenge, n’abahagararira amatora ku rwego rwa buri Kagari (site) mu Turere twose tw’Intara 3 zavuzwe haruguru.

Aya mahugurwa aje mu gihe Komisiyo y’amatora yatangije  gutegura amatora y’abunzi ateganyijwemuri Nyakanga uyu mwaka.

N’ubwo gahunda y’ayo matora y’abunzi itaremezwa n’inzego zibishinzwe, biteganyijwe ko abunzi basanzweho bazarangiza manda yabo muri Nyakanga uyu mwaka, ari nabwo hazaba amatora yo kubasimbura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije yari i Nyanza.

Aya mahugurwa yaje akurikiranye n’andi y’ibyiciro bitandukanye, harimo abagize Komite mpuzabikorwa y’Uburere mboneragihugu ku Mirenge, abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko , n’abahagarariye Komite z’ abafite ubumuga ku Mirenge yabaye mu Ntara zose z’U Rwanda guhera m’Ukuboza umwaka ushize wa 2019.

Abahuguwe bose   ni  abakuriye abandi bakorerabushake bo mu byumba by’itora bakorera ku rwego rw’Umudugudu, basabwe kuzahugura bagenzi babo no guhora barangwa n’imyitwarire myiza iranga abakorerabushake b’inyangamugayo.